Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Misiri na Liverpool yo mu Bwongereza byasabye abasirikare kugira abashe gusohoka mu kibuga nyuma y’uko batsinze Sierra Leone ibitego 2-0.
Imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 ku makipe y’ibihugu yo muri Afurika irakomeje.
Ku munsi w’ejo Saa Kumi n’Ebyiri mu itsinda A nibwo Sierra Leone yari yakiriye Misiri kuri sitade yo muri Liberia ya Samuel Kanyon Stadium , byarangiye Misiri ariyo itsinze ibitego 2-0. Ibi ni ibitego byose byatsinzwe na Trezeguet ku mipira yabaga yahawe na Mohammed Salah.
Bigeze ku munota wa 89 w’umukino abafana batangiye kwinijira mu kibuga bashaka Mohamed Salah.
Umufana wambere wari wambaye umwambaro wa Liverpool yinjiye mu kibuga aragenda afata amagaru y’uyu mukinnyi mu buryo bwashoboraga gutuma yikubita hasi ariko abashinzwe umutekano bahise bamugeraho baramufata bamusohora nabi.
Nyuma akavuyo k’abafana kakomeje binjira mu kibuga bose bashaka Mohammed Salah ariko abashinzwe umutekano bakaba babagezeho hakirikare arinako babasohora nabi.
Kugira ngo ajye mu rwambariro abasirikare bahise bajya mu kibuga bamusohora bamurinze ibintu bidasanzwe mu mu mupira w’amaguru.