in

Ntuzashyingiranywe n’umugabo uba mu nzu y’umuryango! Dore ubwoko 12 bw’abagabo utagomba gushingiranywa nabo

Ntuzashyingiranywe n’umugabo uba mu nzu y’umuryango! Dore ubwoko 12 bw’abagabo utagomba gushingiranywa nabo

1. Umugabo utagira intego : nuramuka ushakanye n’umusore uba wumva nta ntego afite mu buzima bwe, ubuzima bwanyu buzarangirira mu rushako.

2. Umuntu udatinya Imana: Umugabo udatinya Imana aba ari ikindi kindi, biragoye cyane kubana nawe kuko akenshi usanga nawe ubwawe ayikwangisha.

3. Umunyarugomo ; ntuzashakane n’umusore ubona ko akunda urugomo, nuramuka wemeye mukabana nubundi akabaye icwende ntikoga n’urwo rugomo azajya aruzana mu rugo.

4. Umunyantege nke : ntuzashake umugabo uhora ugaragaza ko ari umunyantege nke kuko uwo no gutunga urugo biba bizamugora.

5. Umugenzuzi : ntuzashakane n’umugabo ubona ko akunda kugenzura utuntu twose, kuko uwo muhora mu matiku kubera aba agenzura udukosa twawe twose.

6. Umugabo urakazwa n’ubusa cyane : ntuzashakane n’umusore kandi ubizi neza ko akantu kose umubwiye ahita arakara.

7. Umugabo uba mu nzu y’umuryango: ntuzashakane n’umusore ubizi neza ko inzu abamo ari iyo yasigiwe n’umuryango, kuko isaha n’isaha abavandimwe be baba baza kubakuramo.

8. Umubeshyi : ntuzashakane n’umugabo kandi ubizi neza ko akunda kubeshya.

9. Umuntu ukunda akazi cyane : hari abantu baba bakunda akazi ku buryo adashobora kukubonera umwanya, ibyo nibyo akenshi bituma wishora mu ngeso zo kumuca inyuma.

10. Umugabo wanga umuryango we : niba umugabo yanga umuryango we, menya ko bidatinze n’uwawe ashobora kuzawanga ndetse rimwe na rimwe akanga abana be avuga ko atari abe.

11. Abagabo bakunda abagore cyane: nushakana n’umusore kandi ubizi neza ko akunda guheheta mu bagore uzamenye ko uzaba wikururiye umuruho.

12. Umugabo udakunda gukora : hari abagabo badakunda gukora bahora bumva ko bazatungwa n’umuryango cyangwa bazabaho ari uko bagurishije amasambu.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sam Karenzi yahururije ikipe ya Kiyovu Sports iri kuvugwamo ibihanwa n’amategeko y’u Rwanda byakozwe na Perezida Mvukiyehe Juvenal

Hitabajwe abasirikare kugira ngo Mohammed Salah asohoke mu kibuga -AMAFOTO