Akenshi iyo telefoni zacu ziguye mu mazi abenshi twihutira guhita tuzicana ngo turebe ko zitapfuye, gusa ibi burya ngo ntabwo ari byiza habe na mba.
Uburyo telefoni ishobora gutoha bwo ni bwinshi kandi iyo umuntu atihutiye kuyitaho uko bikwiye ishobora kwangirika bigasaba ko agura indi.
Hari uburyo bwiza buboneye wakoresha kugirango ubashe kurokora telefoni yawe mu gihe yaguye mu mazi ari nabwo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.
1.Yikure mu mazi vuba na bwangu
Mu gihe telefoni yawe iguye mu mazi ihutire kuyikuramo vuba vuba kuko amazi ashobora kunyura mu myenge yayo akagera kuri batiri bigatuma ishya.
2.Vanamo batiri, SIM Card na Memory Card
Hita ukuramo batiri yayo, Memory Card na Sim Card utibagiwe ibindi biyocometseho nk’utugozi tujyana umuziki mu matwi cyangwa utwinjiza umuriro hanyuma uyikureho n’ibindi bifubuko bidakoranye na yo.
Mu gihe telefoni yawe yaguye mu mazi mabi cyangwa ibindi bisukika bitari amazi ushobora kuyunyuguza mu mazi meza ariko wabanje kuyitandukanya na batiri yayo kugirango ubashe gukuramo indi myanda ishobora kuba yinjiyemo.
3.Yumutse ukoresheje umwuka ufite ingufu
Banza uhanagure ahakigaragara amazi witonze, hanyuma ushake icyo ari cyo cyose gisohora umwuka n’ingufu, nk’udukoresho twa Compressed Air ikunze kwifashishwa mu gihe basukura za mudasobwa, ka kuma kumisha umusatsi gasohora umwuka, ibyuma byumutsa amasahani cyangwa ikindi icyo ari cyose gisohora umwuka n’ingufu.
Aha icyo wirinda cyane ni ugushyushya ibi byuma mu buryo bukabije kuko na byo bishobora kuyangizana none ukirindakuyishyira ahantu hari ubushyuhe bwinshi kuko bishobora gutuma ipfa.
4.Yishyire mu muceri
Bamwe bakumva bisekeje, gusa burya impeke z’umuceri zishobora kugufasha gukamura amazi yari asigayemo imbere.
Fata telefoni yawe uyishyire mu mufuka cyangwa isorori washyizemo umuceri, ugende uhindura uburyo irambitsemo, nujya kuryama uyirekeremo, ubundi ureke umuceri ukore akazi ko kuyumutsa mu gihe kingana n’amasaha 24.
Uburyo bushobora gusimbura umuceri
- Â Hari ubundi buryo bushobora gusimbura umuceri nko gukoresha ‘Alcohol’. Iyo ushyizemo ‘Alcohol’ isimbura amazi hanyuma nayo ikaza kugenda itumuka [evaporate] gahoro gahoro. Ubu buryo wabukoresha wabanje kugerageza umuceri bikanga.
- Ushobora na none gufata telefoni yawe yaguye mu mazi ku buryo bwa kane ukayiraza hamwe n’udupaki twa ‘Silica Gel’ dukunze kuzana n’inkweto nshyashya.
Utu dupaki twa ‘Silica Gel’ natwo dushobora gukora akazi nk’ak’umuceri mu gihe waraje telefoni yawe hagati yatwo ari twinshi [niba udufite].
5.Cana telefoni
Nyuma y’aka kanya kanini telefoni iri mu muceri yikuremo hanyuma urebe neza mu myenge yose no mu mahuriro yose ayigize niba nta bubobere cyangwa umucucu urimo uwuhanagure nurangiza uyicomeke ku muriro [Charging].
Ibi nibirangira cana telefoni yawe urebe ko ikora neza. Nubona idakora neza…
6.Yishyire umukanishi wazo agufashe
Ubushakashatsi bugaragaza ko telefoni 80% ziguye mu mazi zishobora kongera gukora nk’ibisanzwe ari nayo mpamvu mu gihe wakoze ibi twavuze hejuru ukabona byanze udakwiye guhita uta icyizere.
Yishyire umukanishi wizeye agufashe ntubahshe ko yaguye mu mazi, byaba ari ukwangiza umwanya kuko akenshi babimenya cyane ko hari uburyo bwo kubipima baba bafite.