Ibimenyetso (20) bizakwereka inshuti mpimbano mu buzima bwawe.
Akenshi duhemukirwa n’inshuti twahisemo mu buzima bwacu kuko zaje zifite undi mugambi atari uw’ubushuti.
Izo nshuti twakita mpimbano mu buzima bwawe, zizakwereka bimwe muri ibi bimenyetso bikurikira.
- Aguhamagara iyo agushakaho ikintu
- Ntagushyigikira
- Nta nama yakugira
- Akugirira ishyari
- Ntakwitaho
- Akuzaho iyo ufite amafaranga
- Nta faranga rye yakwihera kandi arifite
- Ntabwo ashishikazwa n’uko watera imbere
- Agukoresha ku bw’inyungu ze bwite
- Ntabwo yakugoboka mu bihe bikomeye
- Iteka ahora akuvugaho ibibi gusa
- Nta kintu ashobora kugusezeranya
- Ntiyakubikira ibanga ryawe
- Aguteranya mu bandi
- Akwigiraho umwana mwiza iyo hari icyo agushakaho
- Ahora ashaka gusenya ibyo wubatse
- Akwicaho iyo ageze mu bandi bakurusha ubushobozi
- Ntashobora kukwitangira
- Nta mwanya we yagutaho, muhura iyo bihuriranye.
- Akurutisha ubutunzi