in

Hirwa Jean de Dieu yongeye gusuzugura bikomeye Perezida wa Rayon Sports

Myugariro wo hagati, Hirwa Jean de Dieu yasuzuguye ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwamusabye kuba yajya akorana na bagenzi be imyitozo mu gihe ibyangombwa bye bitari byaboneka.

Muri Kamena 2022, nibwo byamenyekanye ko uyu myugariro yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, bikaba bivugwa ko yatanzweho miliyoni 6 z’Amanyarwanda, gusa ntabwo yose yahise ayahabwa.

Amakuru yizewe avuga ko uyu mukinnyi yari yahawe kimwe cya kabiri cy’amafaranga yari yaremerewe, ubwo ni ukuvuga ko yabaye ahawe miliyoni 3 z’Amanyarwanda.

Ubwo byamenyekanaga ko Hirwa Jean de Dieu yasinyiye Rayon Sports, ubuyobozi bwa Intare FC bwahise butangaza ko yari akibafitiye amasezerano y’umwaka umwe ko ikipe yose imwifuza igomba kubanza kugura amasezerano asigaranye.

Kugeza ubu Hirwa Jean de Dieu ntabwo yari yakinira Rayon Sports umukino bitewe n’uko nta byangombwa yari yabona, ndetse no kubibona ngo abe yatangira gukinira iyi kipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi bikaba biri kure nk’ukwezi.

Mu mpera za Nzeri ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwandikiye ibaruwa Hirwa Jean de Dieu bumusaba kugaruka mu myitozo ariko uyu mukinnyi yabateye utwatsi ababwira ko atazongera kuyigarukamo kereka nibanza kumwishyura amafaranga yose yamusigayemo ubwo yamuguraga hakiyongeraho n’imishahara y’amezi atatu.

Hari andi makuru avuga ko Hirwa Jean de Dieu ashobora gusubiza Rayon Sports amafaranga yose yamutanzeho maze impande zombi zigasesa amasezerano mu bwumvikane.

Mu gihe Rayon Sports yaba itandukanye na Hirwa Jean de Dieu nta cyuho yasigarana kuko n’ubundi byari kuzagorana ko abona umwanya wo kubanza mu kibuga bitewe n’uko iyi kipe ifite abakinyi bakomeye bakina ku mwanya we barimo Mitima Isaac, Ndizeye Samuel, Rwatubyaye Abdul na Ngendahimana Eric.

Hirwa Jean de Dieu yakiniye Intare FC mbere yo kwerekeza muri Marines FC itozwa na Rwasamanzi Yves aho yayikiniye imyaka ibiri, ubwugarizi bwe na Rushema Chris bwari bukomeye mu mwaka ushize w’imikino.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yishe undi mugabo mugenzi we bapfuye ifi

Amafoto: Abarenga 174 baguye ku kibuga ubwo bari bagiye gufana amakipe mukunda