in

Umugabo yishe undi mugabo mugenzi we bapfuye ifi

Hari kuri uyu ya 1 Ukwakira, ubwo abapolisi ba Kenya, bataye muri yombi umugabo ufite imyaka 42 witwa Nicholas Mwiti Nthiga ukurikiranweho kwica Geofrey Muriungi Makara w’imyaka 34.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ntabuta, mu gace ka Matakiri,mu ntara ya Tharaka Nithi.

Aba bagabo babanje gutongana umwe ahatira undi kugura ifi undi nta mafaranga afite ndetse bitera induru cyane kubera ko yari yazikozeho.

Nyuma yo gutongana hagati yabo bapfa ko uyu mugabo yakoze ku mafi ntayagura ndetse ko agomba kuyajyana byanze bikunze, Muriungi yabwiye uyu mucuruzi ko atarishyura ndetse yirukana abagiraneza bamusabye kumwishyurira.

Kuri ubu, Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Marimanti hategerejwe ko hakorwa isuzuma, mu gihe mu rugo rwa Mwiti habonetse icyuma yateye uyu mugenzi we kiriho amaraso

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda:Umugabo warwanaga n’umugore we yishe papa we ashaka kubakiza

Hirwa Jean de Dieu yongeye gusuzugura bikomeye Perezida wa Rayon Sports