Hertier Luvumbu Nzinga waraye werekanye ko ashoboye, yatumye umukinnyi umaze iminsi mu igeregezwa muri Rayon Sports yerekwa imiryango.
Kuwa gatatu ejo hashize tariki ya 11 Mutarama 2023, ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa mbere wa gishuti n’ikipe ya Heroes FC bategura imikino yo kwishyura ya shampiyona igomba gutangira tariki 20 mutarama 2023 uza kurangira Rayon Sports itsinze ibitego 4-1.
Uyu mukino wa gishuti umutoza Haringingo Francis yakoresheje abakinnyi hafi ya bose bari bahari, kugirango bose arebe urwego bamaze kugera ho muri iyi myitozo amaze iminsi aba koresha ariko icyatangaje benshi ni Boubacar Traoré, ubwo yinjiragamo asimbuye abafana bagatangira guhamagara umutoza ngo namukuremo kubera ko yerekanye urwego ruri hasi kurusha abandi bakinnyi bose basanzwe muri iyi kipe.
Ntabwo ari uyu gusa ahubwo Mindeke Fukian Jean Pierre ukomoka mu gihugu cya Congo umaze iminsi mu igeregezwa yirukanwe n’abafana bose bari aho ku kibuga bamwe bamwita amazina agiye atandukanye bitewe n’umubyibuho afite watumaga imipira yose Luvumbu yamuhaga ntakintu yayimazaga.
Nyuma y’uyu mukino YEGOB yamenye ko uyu mukinnyi wari waje kugeragezwa yamaze kwirukanwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports cyane ko babonye nta mupira azi kandi n’abafana ubwayo banenze ubushobozi bwe.
Abaraho bose batashye bemeza ko Hertier Luvumbu Nzinga ari we watumye uyu mukinnyi yirukanwa kubera uko yamukinishije ariko biranga birananirana usibye no kuba yatsindisha ibitego amaguru no ku mutwe ntacyo ashoboye cyane ko bamuhaga imipira yajya asimbuka ntave hasi kandi afite igihagararo.
Ikipe ya Rayon Sports irakina undi mukino wa gishuti kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, ari nawo mukino benshi bemeza ko ari ho bazareba koko uko iyi kipe ihagaze mbere yo gutangira iyi mikino yo kwishyura.