in

Umugabo yasutse amavuta ashyushye cyane ku mukobwa we w’imyaka 18 amuziza amakosa adasobanutse

Kuri uyu wa gatatu, tariki 11 Mutarama 2023, mugabo yatawe muri yombi ashyikirizwa urukiko azira gusuka amavuta ashyushye ku mukobwa we w’imyaka 18 wagerageje kumubuza gukubita nyina.

Uyu mukobwa ukiri muto ukomoka i Sauerstown i Bulawayo, muri Zimbabwe, yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Mpilo nyuma yuko se wari warakaye maze amusukaho amavuta yo guteka ashyushye cyane nk’igihano cyo gushaka kumubuza gukubita nyina.

Uyu mugabo witwa Anele Moyo w’imyaka 38 y’amavuko yaje gushyikirizwa urukiko imbere y’umucamanza yemera ibyaha byombi uko ari bibiri aribyo gukobita umugore we ndetse no gusuka amavuta ku mwana we, maze arafungwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hertier Luvumbu yatumye umukinnyi wagomba gufasha Rayon Sports yirukanwa

Abakinnyi b’ikipe ikomeye basohotse m’urwambariro bambaye imyenda iriho ifoto ya pele