in

Heritier Luvumbu yashyize hanze amazina y’abakinnyi badakwiye kuba bakina muri Rayon Sports

Heritier Luvumbu Nzinga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntabwo yishimiye ba rutahizamu yasanze mu ikipe ya Rayon Sports barimo Moussa Camara, Musa Esenu na Boubacar Traore.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo uyu mukinnyi yagarutse mu ikipe ya Rayon Sports ayisinyira amasezerano y’amezi atandatu, aho yitezweho gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Kuva ikipe ya Rayon Sports yatangira imyitozo yitegura igice cy’imikino yo kwishyura, Heritier Luvumbu Nzinga yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe kuzagura rutahizamu w’igihangange bazafatanya kuzamura ikipe kuko ba rutahizamu iyi kipe isanganywe yabanyujijemo ijisho.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Heritier Luvumbu Nzinga atishimiye urwego rw’imikinire rwa Moussa Camara, Musa Esenu na Boubacar Traore akaba ari bo ba rutahizamu b’Abanyamahanga iyi kipe ifite.

Luvumbu Nzinga w’imyaka 30 ishyira 31 y’amavuko yatangiye kumenyekana cyane mu 2014 ubwo yakiniraga AS Vita Club y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yayivuyemo mu 2017 ahita yerekeza muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi.

Mu 2018, Héritier Luvumbu yerekeje muri Association Sportive des Forces Armées Royales (AS FAR) yo muri Maroc, mu 2019 yayivuyemo yerekeza muri Club Athletic Youssoufia Berrechid ari na yo yavuyemo yinjira muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yongeye kugaruka muri Rayon Sports ku wa Gatatu, tariki 28 Ukuboza 2022. Yagarutse muri iyi kipe y’igikundiro yigeze gukinira mu 2021 mbere yo kwerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola.

Kuva mu 2014 ni bwo uyu mukinnyi yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Les Léopards”, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

AS Kigali yongeye kwitambika Rayon Sports kuri rutahizamu w’igihangange wari wamaze kumvikana na Gikundiro

Amarira ni yose ku muhanzi Chriss Eazy wagize igihombo gikomeye cyane