in

Havumbuwe umuti ufite ubushobozi bwo kurwanya agakoko gatera SIDA

Umuhanga muri siyansi akaba n’umushakashatsi witwa Linda Gail Bekker yemeje ko umuti mushya wa Lenacapavir ufite ubushobozi bwo guhangana n’agakoko gatera SIDA mu mubiri w’umuntu ku gipimo cya 100%.

Uyu mushakashatsi kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024 yagaragaje ko Lenacapavir (Len LA) isanzwe ifatwa rimwe mu mezi atandatu ifite ubushobozi bwo guhangana n’aka gakoko kurusha indi miti yari isanzweho nka Truvada F/TDF na Descovy F/TAF.

Ubu bushakashatsi bushingira ku isuzuma ryakorewe ku bantu bafashe Len LA bagera ku 5000 bo mu duce tutatu twa Uganda n’utundi 25 two muri Afurika y’Epfo.

Icyari kigamijwe cyari ukureba niba Len LA ifite ubushobozi bwo guhangana n’agakoko gatera SIDA kurusha Truvada F/TDF isanzwe ifatwa buri munsi n’abari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 16 na 25 y’amavuko.

Abahanga mu by’ubuzima batanga inama ku rubyiruko zirimo ko ari byiza gufata umuti, bakibuka gukoresha agakingirizo ndetse no ku bahungu ko bakwiriye gusiramurwa mu rwego rwo kugabanya ibyaho byo kwandura virusi itera Sida.

Ni mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) rifite intego yo gushaka icyakorwa ku buryo byibura mu 2030 iyi ndwara izaba itakiriho ku Isi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Marina yaje yambaye bote! Uko abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda baserutse mu birori byo kwibohora ku nshuro ya 30 muri Sitade Amahoro – AMAFOTO

Bamufataga nk’umubyeyi wabo! Umutoza w’abana wazamuye abarimo Manishimwe Djabel yitabye Imana