in

Havumbuwe ko Argentina hari ibindi bintu yakoresheje mu gutwara igikombe cyane cyane ku muzamu wabo

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, riri gukora iperereza ku buryo umunyezamu wa Argentine yishimiye igihembo yahawe.

Emiliano Martinez wari uri mu izamu rya Argentine ubwo batwaraga igikombe cy’isi, niwe watwaye igihembo cy’umuzamu mwiza muri rusange. Ikipe y’igihugu ya Argentine yatwaye igikombe cy’isi, itsinze u Bufaransa kuri penariti 4-2.

Emiliano Martinez yakoze akazi gakomeye muri uyu mukino kuko yakuyemo penariti 2, ndetse no mu mukino hari ibitego yari yagiye akuramo byabazwe. Ubwo Martinez yahabwaga igihembo cy’umuzamu mwiza w’igikombe cy’isi cya 2022, yakoze ikimenyetso kitashimishije benshi. Yafashe icyo gikombe kiba kiri mu ishusho y’ikiganza, arangije agishyira ku gitsina cye.

Uburyo Emiliano Martinez yishimiyemo igikombe ashobora kuzira

Usibye n’ibyo kandi uyu munyezamu yagiye agaragara asebya Mbappe cyane, ndetse yakundaga kugendana igishushanyo cyangwa igipupe gikozwe mu isura ya Mbappe mu gihe cyose babaga bishimira igikombe cy’isi. Ibyo byose bikagaragaza imyitwarire itari myiza, ishobora kuba iranga uyu muzamu muri rusange.

Ibi nibyo FIFA yahereyeho ishinja uyu munyezamu kwica ingingo ya 11 na 12 muri FIFA, mu mategeko agenga imyitwarire y’abakinnyi ku ngingo y’ubworoherane no kubahana.

Kugeza ubu akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA kari gukora iperereza kuri ibi bikorwa byose, ariko ntihatangajwe niba hazahanwa Argentine muri rusange cyangwa ari Emiliano Martinez ku giti cye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
hhhh
hhhh
1 year ago

Ça ne correspond au titre, c’est degoutant

Abaganga bashatse kwirukanka babonye uruhinja rwavukanye amenyo

CHAN: Bategerejwe ku kibuga amaso ahera mu kirere