Abashakashatsi bagaragaje ko igice cy’ibanga giherereye mu myanya y’ibanga y’abagore cyitwa rugongo cyavumbuwe nk’igice cyumva muburyo butangaje.
Ubusanzwe iki gice cyari kizwiho kuba cyumva cyane ariko nyuma ubushakashatsi bugaragaza ko cyumva kurusha uko byajyaga bitekerezwa bitewe n’udutsi duto turenga ibihumbi 10 bagisanganye; ni ukuvuga ko habonetse utundi tugera kuri 20% ugereranyije n’utwari dusanzwe tuzwi.
Ubu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza y’Ubuvuzi na Siyansi ya Oregon buvuga ko ubusanzwe, rugongo yafatwaga nk’igice cy’izingiro ry’ibyishimo ku bagore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, bitajyaga bitekerezwa ko yaba ifite no kumva ku rugero babisanzeho.
Dr Blair Peters wayoboye akanandika ibyavuye mu bushakashatsi, yavuze ko batunguwe no gusanga agace gato nk’ako gashobora kugira udutsi turenga ibihumbi 10 mu gihe ubushakashatsi bwabanje bwagaragazaga ko ari udutsi ibihumbi umunani.