in

Hategekimana Bonheur yongeye kwiteranya n’umutoza we nyuma yo kumwima agakino bikaza kuragira badacyuye n’umubyizi

Umunyezamu wa Rayon Sports, Hategekimana Bonheur yagaragaje ko atishimiye amahitamo y’umutoza we Yamen Zelfani, utamukinishije mu mukino iyi kipe yasezerewemo na Al Hilal SC yo muri Libya mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023 nibwo Gikundiro yasezerewe mu Mikino Nyafurika itsinzwe na Al Hilal SC kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino 90 isanzwe y’umukino.

Ni ibintu byababaje abakunzi ba Murera cyane ko icyizere cyari cyose mbere y’umukino ku rwego bamwe batatinyaga kuvuga ko iyi kipe yageze mu matsinda iherukamo mu 2018.

Mu minota 60, umutoza Zelfani yahagurukije abakinnyi ngo bajye kwishyushya barimo umunyezamu Hategekimana Bonheur, Youssef Rharb, Mugisha François “Master‘, Ngendahimana Eric, Mvuyekure Emmanuel na Nsabimana Aimable.

Byaje kurangira Mugisha, Youssef na Nsabimana aribo binjiye mu kibuga mu minota ya nyuma, bigaraga ko Zelfani yari yatangiye gutekereza penaliti.

Hategekimana umwe mu bakinnyi bazwiho kutaripfana, nyuma y’umukino yanditse kuri WhatsApp agaragaza kutishimira kuba atifashishijwe muri uyu mukino, anagaragaza ko byamukomerekeje cyane.

Uyu mukinnyi yashyizeho ifoto ahagaze mu ntebe y’abasimbura, ayikurikiza amagambo agira ati “Nzahora ngerageza kugeza igihe bizakundira. Mana komeza umpe umutima wo kwihanganira ibinkomeretsa byose.”

Indi foto yari mu kibuga yandikaho amagambo agaragaza ko hari icyo yari kuba yafashije muri uyu mukino.

Ati “Indwanyi mu bihe byose, gusa haricyo nakabaye nafashije mu gihe gikwiriye. Imana niyo igena inazi impamvu yabyo byose.”

Indi foto ya nyuma uyu mukinnyi yavuze ko ababaye kandi ko hari abari gutinza umugisha we.

Ati “Gusa nk’umuntu ndababaye pe kuko amayeri yanyu nayabonye. Umugisha wanjye muzawutinza pe ariko ntimuzawuhagarika kuko twese Imana iduha amahirwe mu bihe bitandukanye.”

Uyu munyezamu aravuga ibi mu gihe bigaragara ko ari gutakaza umwanya ubanza mu kibuga kuko ubwo umutoza Zelfani yageraga muri Rayon Sports, Hategekimana niwe wari nimero ya mbere imbere Simon Tamale, mu gihe Hakizimana Adolphe yari mu bizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye.

Aho Hakizimana agarukiye yatangiye kubanza mu kibuga ariko akabangamirwa n’imvune zatumaga asimburwa na Hategekimana.

Uyu munyezamu akunze kuvuga ko ibyo akora abiterwa n’ishyaka ryo gushaka gutsinda kugeza n’aho rimwe na rimwe aba ashaka gukubita ba myugariro be abashinja kumutsindisha igitego.

Benshi bibuka ku munsi wa mbere wa shampiyona uyu munyezamu atukana hafi yo kurwana n’umutoza we, Zelfani, aho icyo gihe yashinjaga Serumogo gukora penaliti yavuyemo igitego, ubwo Rayon Sports yatsindaga Gasogi United ibitego 2-1.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umucungagereza w’umugore yasambanye n’imfungwa bituma yubikira imbehe bagenzi be

Abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange barataka kuribwa n’ibiheri biba muri izo modoka