in

Hategekimana Bonheur kuzasubira mu kibuga bizagorana kubera impamvu ikomeye itarimo no kwishimirwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports

Hategekimana Bonheur kuzasubira mu kibuga bizagorana kubera impamvu ikomeye itarimo no kwishimirwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports

Umuzamu w’ikipe ya Rayon Sports Hategekimana Bonheur wari umaze iminsi yitwara neza ndetse anakunzwe n’abafana benshi kugeza ubu kugirango azasubire mu izamu bishobora kuzagorana cyane.

Ku mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya Gasogi United ibitego 2-1, nyuma y’uyu mukino umuzamu Hategekimana Bonheur na Yamen Zelfani utoza Rayon Sports bagiranye ikibazo gikomeye bigera naho batukana mu buryo bwatunguye abantu benshi.

Nyuma yaho byaje kuvugwa ko aba bombi biyunze ariko nyuma yo kutagaragara ku mukino wabaye ku munsi wejo hashize ubwo Rayon Sports yanganyaga n’ikipe ya Gorilla FC twaje gushaka kumenya impamvu. YEGOB twaje kumenya ko uyu musore ngo ibibazo afitanye n’umutoza kugeza ubu biracyahari ndetse ngo binakomeje kuba bibi cyane.

Ibi bivuze ko kuba Hategekimana Bonheur yatangiye kudakoreshwa kubera iki kibazo agifitanye n’umutoza mukuru bishobora kumuviramo kubura umwanya burundu atagize icyo abikoraho mu magaru mashya.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntagikoresha amanyarwanda! Miss Umukundwa Cadette wageze mu cyumba cya Davido ubwo yari mu Rwanda, akomeje kwerekana ukuntu abayeho neza nyuma yo guhura n’uyu muhanzi ukomeye cyane ku Isi (AMAFOTO)

“Yabikoze abishaka” Nta guca ku ruhande, Umutoza wa Rayon Sports yemeje ko umukinnyi wa Gorilla Fc wamukandagiye ko yabikoze abishaka