Musanze:Hatahuwe impamvu yatumye wa musore asohoka mu mbangukiragutabara agakizwa n’amaguru ubwo yari ajyanywe kwa muganga.
Uyu musore watorotse imbangukiragutabara wari wafashwe n’umuriro, ubwo yari ajyanywe ku Bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze, yavuye mu modoka itwara indembe yari imujyanye, ariruka, bikaba bikekwa ko yabitewe no kuba uwo muriro wari wamufatiye mu bikorwa bitemewe.
Uyu musore watorotse imbangukiragutabara yari imujyanye ku Bitaro bya Ruhengeri kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, nyuma yuko afashwe n’umuriro ubwo we n’abandi basore babiri barimo bahambura icyuma gitanga amashanyarazi kizwi nka Transformer Iki cyuma bikekwa ko cyari kigiye kwibwa n’aba basore, gisanzwe kijyana umuriro w’amashanyarari ku ruganda rw’ishwagara rwa SOPAVU, cyabanje guturika mbere yuko umuriro ufata uyu musore
Ubwo bari barimo gukora ibi bikorwa bitemewe nibwo umwe mu ribo yafashwe n’umuriro abandi bagakizwa n’amaguru.
Umwe mu batanze amakuru, avuga ko abaturage n’abayobozi bageze aho uyu musore yari ari, bagahita bahamagaza imbangukiragutabara ngo ize imugeze kwa muganga, ariko akaza kuyitoroka kubera ko yari afite ubwoba ko yatabwa muri yombi kubera ibikorwa bitemewe yari agiriyemo impanuka kuko n’abo bari bari kumwe bari bamaze gukizwa n’amaguru.
Umuganga wari warutwaye uyu musore kwa muganga yavuze ko ubwo yari yicaye imbere ari kumwe na shoferi aribwo yumvishe ibintu byikomanganya inyuma arangije asaba shoferi guhagarika imodoka nibwo uyu musore yahise ayisohokamo agakizwa n’amaguru.