in

Hasohotse itangazo rireba umuntu wese utuye mu mugi wa Kigali ugenda cyangwa utuye mu manegeka

Hasohotse itangazo rireba umuntu wese utuye mu mugi wa Kigali ugenda cyangwa utuye mu manegeka.

Umujyi wa Kigali watanze impuruza ku batuye mu manegeka.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatanze impuruza ku bagituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka ku buryo bwihuse.

Ni itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’ibiro by’Umujyi wa Kigali, aho ryibutsa abagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kwihutira kwimuka.

Rigira riti “Mu gihe twegereje ibihe by’imvura, Umujyi wa Kigali uributsa abantu bagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ko basabwa kwimuka bagatura ahantu hizewe mu rwego rwo gukumira icyahungabanya ubuzima bwabo”.

Abasabwa kwimuka ni abatuye ahantu hagaragajwe ko hateje ibibazo n’ahandi hantu hose hafite ubuhaname bukabije buri hejuru ya 50%.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gatsata! Umusore wari ugiye gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we yashimuswe na mukuru we w’umupasiteri none umugeni ari kuririra mu myotsi

Genda Rwanda ufite abakobwa beza! Umusore witwa Joseph Morgan yemeye ava iwabo muri Ireland aza kurongora umunyarwandakazi witwa Edith mu bukwe bw’akataraboneka bwabereye ku mazi (AMAFOTO)