Kuva ikipe y’igihugu Amavubi yatozwa n’Umudage Frank Spittler, ntabwo iyi kipe irinjizwa igitego mu mikino ine imaze gukina.
Mu izamu ry’ikipe y’igihugu Amavubi haheruka kwinjizwamo igitego ku itariki 9 Nzeri 2023, ubwo Senegal yari iwayo yanganyaga n’Amavubi igitego 1-1 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho u Rwanda ruyoboye itsinda C.
Bivuze ko hashize iminsi 198 nta gitego kinjira mu izamu ry’u Rwanda. Mu mikino yakurikiye u Rwanda rwanganyije na Zimbabwe 0-0, u Rwanda rutsinda Africa y’Epfo ibitego 2-0.
Ndetse kandi mu mikino ibiri ya gicuti, Amavubi yanganyije na Botswana 0-0, ejo abasore b’u Rwanda batsinda Madagascar yari iwayo ibitego 2-0.