in

Haruna Niyonzima yahaye ubutumwa ikipe ya Rayon Sports igiye gukinira mu gihugu ari gukinamo ababwira n’amayeri bagomba gukoresha bakanyagira Al Hilal Benghazi idakomeye

Haruna Niyonzima yahaye ubutumwa ikipe ya Rayon Sports igiye gukinira mu gihugu ari gukinamo ababwira n’amayeri bagomba gukoresha bakanyagira Al Hilal Benghazi idakomeye

Ikipe ya Rayon Sports iraza kurira indege kuri uyu wa kabiri ku isaha ya saa kumi n’imwe zirengaho gato yerekeza muri Libya kwitegurirayo umukino ifitanye na Al Hilal Benghazi kuri uyu wa gatanu.

Ikipe ya Rayon Sports yari yagize impungenge zuko bimeze muri Libya kubera inkubi y’umuyaga irimo gushegesha abantu ndetse bamwe bakaba banitabye imana ariko Haruna Niyonzima yaje kubamara impungenge ndetse anatanga inama yuko uyu mukino bagomba kuwukina kugirango babone intsinzi.

Haruna Niyonzima mu kiganiro yagiranye na Flash FM kuri Telefone, yatangaje ko Al Hilal Benghazi atari ikipe ikomeye kubera ko ikipe akinamo ubwo bahuye muri Shampiyona n’iyi kipe izahura na Rayon Sports barayitsinze undi mukino ngo barawunganya.

Uyu mukinnyi yaje guha ubutumwa ikipe ya Rayon Sports avuga ko bakwiye kuza bateguye neza kandi imana niba ibirimo bagakina neza nkuko bamaze iminsi babikora ngo ntakabuza bazatahana intsinzi ndetse inabaha icyizere cyo kugera mu matsinda.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gutegura neza uyu mukino ndetse abafana benshi barimo guha ikizere ikipe yabo dore ko imaze iminsi irimo kwitwara neza hano mu Rwanda.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubukene bukabije bwatumye Fine Fm igurisha ibiganiro bya Radio ku mafaranga byari bizwi ko ari ubuntu

Igitabo cyiswe ‘Kunyaza’ cyanditswe na Dr Nsekuye Bizimana, gikomeje kuvugisha abatari bake aha hanze