in

Haruna Niyonzima yahagaritse imyitozo muri Rayon Sports kubera kutishyurwa amafaranga bumvikanye

Haruna Niyonzima, wari umaze imyaka 17 adakina muri Rayon Sports, yagarutse muri iyi kipe ariko ahagarika imyitozo kubera ko itaramwishyura amafaranga bumvikanye ubwo yayisinyiraga.

Haruna yafashe iki cyemezo nyuma y’uko Rayon Sports imuhaye isezerano inshuro ebyiri ko izamwishyura ariko ntibyubahirizwe.

Uretse Haruna, abandi bakinnyi nka Aruna Madjaliwa na Aziz Bassane Koulagna na bo bahagaritse imyitozo kubera ikibazo cy’amafaranga. Rayon Sports yatangiye nabi umwaka w’imikino wa 2024/25, inganya na Marines FC ndetse na Amagaju FC, kandi izasubira mu kibuga ku wa 21 Nzeri 2024 ikina na Gasogi United.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yago yatangaje ko ahunze Igihugu

Umutoza w’Amavubi, Frank Torsten Spittler, yamaganiye kure igitekerezo cyo Kongera umubare w’Abanyamahanga muri Shampiyona y’u Rwanda