in

Harry Maguire yavugirijwe induru n’abafana ba Manchester United kubera umusaruro we

Harry Maguire kapiteni wa Manchester United yavugirijwe induru n’abafana b’iyi kipe ubwo batsindaga Crystal Palace ibitego bitatu kuri kimwe.

Ibi byabereye i Melbourne aho uyu mukino banyagiragamo Crystal Palace ibitego 3-1 waberaga.

Ubwo uyu mukino wari uri kuba abafana ba Manchester United bavugirije Harry Maguire induru nyuma yo kwitwara naba mu mwaka ushize.

Bamwe mu bafana ibihumbi 76.499 bari ku kibuga cya Melbourne Cricket Ground nibo bavugirije induru uyu mukinnyi ukina yugarira.

Nubwo bigoye kumenya uwavugirizaga induru Maguire, byumvikanaga buri uko Maguire yafataga umupira mu gice cya mbere.

Impungenge zihari ni uko bishobora gukomeza ku bafana ba United mu gihe gisigaye cy’imyiteguro yayo, irimo imikino i Perth Ku wa gatandatu na Oslo ku ya 30 Nyakanga, hanyuma bakine umukino wa mbere wa Premier League na Brighton kuri Old Trafford ku ya 7 Kanama.

Eric Ten Hag yagiriye ikizere Harry Maguire yongera kumugira kapiteni w’iyi kipe nyuma y’ibihuha bavugaga ko Maguire atazongera kuba kapiteni wa Manchester United.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza ukomeye wa Rayon Sports yakoze ubukwe n’umukunzi we mu birori biteye amabengeza (Amafoto)

Umugeni yahuye n’uruvagusenya mu birori by’ubukwe bwe