in

Harry Kane yaciye agahigo mu ikipe y’igihugu, Saka yereka Isi ko ashoboye

 

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza Harry Kane ndetse akanayibera kapiteni ukina ikipe ya Tottenham yo muri iki gihugu nayo abereye kapiteni yaraye yanditse amateka yo gutsindira ikipe y’igihugu ibitego byinshi.

Harry Kane yanditse aya mateka ubwo bakinaga umukino wo gushaka itike yo gukini igikombe cy’Umugabana w’Uburayi (Euro 2024), ubwo batindaga ikipe ya Ukraine ibitego 2-0 maze Harry Kane atsindamo igitego cyahise kimugira umukinnyi wa mbere umaze gutsindira ikipe y’Ubwongereza ibitego byinshi akuraho agahigo kari gafitwe na rutahizamu w’ibihe byose Wayne Rooney.

Kane yatsindaga igitego cya 55 ku mupira mwiza cyane yahawe n’umwana muto cyane ukinira ikipe ya Arsenal witwa Bukayo Saka gusa hashize iminota mike cyane Bukayo Saka nawe yahise atsinda igitego bikomeza gushimangira ubuhanga ndetse n’ibihe byiza uyu musore ukiri muto arimo.

Ikipe y’Ubwongereza hamwe n’umutoza wayo Gareth Southgate ikomeje kuyobora itsinda irimo rya gatatu aho ifite amanota 6 yuzuye mu mikino ibiri.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ku myaka 19 nari mfite abana 2” Tidjara Kabendera yahishuye ukuntu yabyaye akiri muto cyane mu myaka

Ariko urahinda wa mugabo we! Umunyarwenya Clapton Kibonge yasekeje abantu nyuna yo kugaragara yiyambitse imyenda ya Papa – AMAFOTO