Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yatangaje abakinnyi 2 b’iyi kipe bataramera neza kubera ibibazo by’imvune bamaranye iminsi kandi akaba atabategereje vuba ko bagaruka.
Ikipe ya Rayon Sports imaze icyumweru kirenga ikora imyitozo ikomeye, ikora inshuro 2 ku munsi bitegura umukino bafitanye na Police FC tariki ya 31 werurwe 2023. Uzaba ari umukino ushobora gukura ku gikombe ikipe ya Rayon Sports cyangwa ugakomeza kuyigarura ku guhatanira igikombe cya Shampiyona.
Mu kiganiro yagiranye na Flash FM uyu mutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis Christian yatangaje ko Ndizeye Samuel ndetse na Rafael Osaluwe bagifite imvune kandi ntabwo baragaruka neza ku buryo yatangira kubakoresha. Yavuze ko usibye Rafael Osaluwe ushobora kugaruka mu byumweru 2 biri imbere, Ndizeye Samuel we haracyari igihe kinini atagaragara mu kibuga.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura neza, iracyafite amanota 46 iri ku mwanya wa gatatu ikurikiye APR FC ifite amanota 49 yicaye ku mwanya wa mbere ndetse na Kiyovu Sports yicaye ku mwanya wa 2 n’amanota 47.