Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yashimye cyane Hakizimana Adolphe wabatabaye ku munsi w’ejo bagatahana intsinzi yari igoranye cyane.
Ku cyumweru ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino n’ikipe ya Bugesera FC iza no kubona intsinzi yatumye basubirana umwanya wa mbere bari bakuweho na AS Kigali nyuma yo gutsinda ikipe ya Kiyovu Sport.
Umutoza Haringingo Francis ukomeje kwitwara neza mu ikipe ya Rayon Sports, mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, yashimiye umuzamu Hakizimana Adolphe wari uri mu izamu kuri uyu mukino bitewe nuko yitwaye agatuma batahana amanota 3 agoranye cyane.
Yagize Ati ” Adolphe ni umuzamu ufite impano, ariko impano ntikwiye gusa hariho n’ubunararibonye, nibaza yuko imikino twagiye dukina yamuhaye ubunararibonye, Nkanjye nk’umutoza nangira kumugirira icyizere. Hari ibintu byinshi twakosoya kandi uyu munsi mwabonye umukino yakinnye.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko bakomeza gukosora kugirango akomeze abahe ibyo bifuza ndetse anamushimira uko yitwaye akabafasha kwegukana amanota 3.
” Tugiye kugenda dukosora, dukomeza kumugirira icyizere kugeza aduhaye ibyo twebwe tumushakaho. Adolphe yakinnye nk’umuzamu mukuru, nk’umuzamu ukinira ikipe nkuru. Navuga yuko uyu munsi adolphe niwe wabaye umukinnyi w’umukino(Man of the Match) kuko yaducunguye, yatumye tuguma mu mukino aradufasha aya manota turayabona.”
Uyu mutoza kandi yakomeje atangaza ko Mbirizi Eric yabahaye ibyo bari bamutegereje ho kuri uyu mukino nubwo yaje avuye mu mvune.
“Mbirizi yatuzaniye gutuza imbere y’aba myugariro, twari tumaze iminsi dufite ikibazo mu kibuga hagati kuko urebye Blaize yari amaze igihe adahari ndetse na Mbirizi, nakuvuga ngo ntabakinnyi bafite ubunararibonye twari dufite. Urebye igihe yari amaze hanze, ukareba n’umukino yakinnye, yaduhaye ibyo yagombaga kuduha, yakurikije ibyo twamubwiye. Njyewe ndishimye, nishimiye uko yitwaye.
Rayon Sports izakina na Gorilla FC kuri uyu wa gatatu umukino utarabereye igihe kubera imikino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinaga igatuma amakipe amwe n’amwe asubikirwa imikino yayo bitewe n’abakinnyi bari bahamagawe.