Umunyamakuru ukunzwe hano mu Rwanda ukorera kuri televiziyo ya Isibo witwa Murenzi Emmanuel uzwi mu itangazamakuru nka Emmalito yapfushije umuvandimwe we.
Nk’uko bitangazwa na Isibo Tv babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram bihanganishije icyarimwe uyu munyamakuru wabuze umuvandimwe we ndetse na Dj Waxxy wabuze umubyeyi we.
Uyu munyamakuru azwi cyane mu kiganiro cyitwa Chapa Chapa gica kuri Televiziyo isino afatanyamo n’umukobwa witwa Kety.