in

Haringingo Francis yanyuzwe n’uburyo rutahizamu we yamufashije kwegukana amanota 3

Haringingo Francis utoza Rayon Sports yishimiye uburyo rutahizamu we w’umunya Uganda, Ojera Joackiam arimo kugenda yitwara neza umunsi ku munsi.

Ni rutahizamu wavuye muri Uganda nk’intizanyo aje gufasha Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23.

Haringingo Francis yashimishijwe bikomeye n’ukuntu Ojera yitwaye ku mukino wabaye ejo tariki 5 Werurwe 2023, kuko yatsinze igitego ndetse anatanga umupira kuri Onana wavuyemo igitego cya kabiri biza kurangira Ojera agize uruhare muri Ibi bitego byose Rayon Sports yatsinze Etincelles FC.

Yagize ati “Ni umukinnyi urimo uzamura urwego gake gake, arimo kuzamura urwego kuko urebye uburyo yaje ahusha cyangwa agatinya gufata inshingano, ariko ubu ni cyo kintu twashoboye guhindura cyane mu mikinire ye, ni cyo atari afite cyo kugerageza gushota.”

“Mwabibonye muri uyu mukino n’ushize yabashije gutsinda ikindi kintu gikomeye cyane ni ukwigirira icyizere akabona ko atari umukinnyi wo gutanga gusa na we ashobora gustinda.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imirimo yo kuvugurura Sitade Amahoro irarimbanyije_ AMAFOTO

N’ibitangaza: Uwabitswe ko yapfuye mu myaka 31 ishize yongeye kugaragara ari muzima