in

Haringingo Francis yabonye akazi mu ikipe nshya yo mu Rwanda isigaye izonga APR FC

Haringingo Francis yabonye akazi mu ikipe nshya yo mu Rwanda iri kuzonga APR FC muri iyi minsi.

Ikipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba ya Bugesera FC ikina Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda yatangaje Haringingo Francis nk’umutoza mushya nyuma yo gutandukana n’uwari usanzwe ayitoza.

Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri nibwo iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yatandukanye n’uwari umutoza wayo Eric Nshimiyimana ,ku bwumvikane bw’impande zombi.

Nyuma y’ibyo kuri uyu wa Gatatu yahise itangaza umutoza ukomoka mu Burundi, Francis Haringingo nk’umutoza mushya aho yamusinyishije amasezerano y’umwaka 1 n’igice akazungirizwa na Nduwimana Pablo.

Uyu mutoza yaherukaga muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka ushize w’imikino atoza ikipe ya Rayon Sports yafashije gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

Akiva muri Rayon Sports yahise ajya gutoza ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya ariko ho ibintu ntabwo byagenze neza ahita atandukana nayo hadashize igihe.

Usibye ayo makipe kandi mu Rwanda yatoje Mukura VS nayo ayiha igikombe cy’Amahoro muri 2018, Police FC ndetse na Kiyovu Sports.

Kuri ubu Bugesera FC ku rutonde rwa shampiyona iri kumwanya wa 13 n’amanota 9 inganya na Sunrise FC iri kumwanya wa nyuma.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Byiringiro! Umusore yasanzwe mu mugozi yimanitse umuryango we ukeka icyibyihishe inyuma -IFOTO

Ibaruwa y’amaraso n’amarira yandikiwe Prince Kid n’umugore we, yakanze abantu