in

Haringingo Francis utoza Rayon Sports yavuze ku kibazo k’inzara ivuza ubuhuha muri iyi kipe

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya, ubwa yari amaze gutsinda Police FC ibitego 3-2, yavuze ko ikibazo cy’inzara ivugwa muri Rayon Sports gihari ariko asaba ubuyobozi gufatirana hafi.

Haringingo yavuze ko ibi bibazo bihari ariko nk’ubuyobozi bagomba kuganiriza abakinnyi bakabumvisha agaciro k’imikino yose isigaye ku buryo batagomba kuva mu murongo wo kwitwara neza.

Yagize ati “Ibibazo birahari ariko ni ugushyira hamwe, ni ukuganiriza abakinnyi cyane kubereka intego dufite kandi nibaza ko ubu aho tugeze dukeneye ingufu z’abantu bose, abantu bagiye gushyira hamwe kugira ngo badushyire mu buryo bwiza bwo guhangana n’andi makipe duhanganiye ibi bikombe.”

Akomeza avuga ko bazakora uko bashoboye gusa na komite nayo ikwiye gukora ibishoboka kugira ngo hatagira icyuho kigaragara.

Ni mu gihe iyi kipe ubu iri ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rwa shampiyona, irushwa na Kiyovu Sports ya mbere amanota 2, naho mu gikombe cy’amahoro ubu igeze muri 1/2.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye agahinda disi! Hamenyekanye imibare mishya y’abantu bamaze guhitanwa n’ibiza mu Rwanda(video)

Ubwicanyi bwafashe indi ntera: Umwana ukiri muto cyane w’imyaka 13 yahitanye abarenga umunani bose