‘Hari uwandogeye umwana’ umubyeyi wa Costa Titch uherutse kwitaba Imana aguye ku rubyiniro yavuze ibyo benshi batari bazi ku rupfu rw’umwana we
Umubyeyi we mu butumwa yanditse, yagaragaje ko afite ikibazo kuri laboratwari y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bijyanye n’ubuzima muri Afurika y’Epfo; agaragaza ko hashize amaze amezi ategereje kumenya niba umuhungu yarishwe n’uburozi.
Ati “Serivisi za laboratwari y’igihugu zishobora gufata amezi cyangwa imyaka kugira ngo zirangize ibizamini by’uburozi. Ibi bivuze ko ntari umubyeyi wenyine muri Afrika y’Epfo ugomba gutegereza ibisubizo.”
“Binasobanura kandi ko niba hari umuntu waroze umuhungu wanjye, ashobora kwihunza ubwicanyi. Ndasaba ubufasha kugira ngo tubone ibisubizo kuko na polisi ntacyo ishobora gukora idafite ibisubizo by’ubuvuzi.’’
Ku wa 11 Werurwe nibwo Costa Titch yitabye Imana, nyuma yo kugwa ku rubyiniro mu gitaramo yaririmbagamo i Johanesburg.