in

Hari hashize imikino 23 ibabaza amakipe: Liverpool FC yiziritse kuri Manchester City iyitesha amanota imbere y’abakunzi bayo 

Hari hashize imikino 23 ibabaza amakipe: Liverpool FC yiziritse kuri Manchester City iyitesha amanota imbere y’abakunzi bayo.

Mu mukino wari ukomeye cyane ku mpande zombi wahuzaga ikipe ya Manchester City n’ikipe ya Liverpool FC urangiye amakipe yombi ananiwe kwisobanura nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe bihise bikuraho agahigo ka Man City yari imaze imikino 23 yose itsindira ku kibuga cyayo none Liverpool igakuyeho.

Bibaye byiza kuri Liverpool y’umutoza Klop kubera ko iri nota rimwe ritumye akaba umwanya wa kabiri mu gihe arushwa inota rimwe gusa na Manchester City iri ku mwanya wa mbere.

Manchester City niyo yabanje igitego hakiri kare cyane ku munota wa 27 w’umukino cyatsinzwe na rutahizamu Erling Haaland mu gihe igitego cya Liverpool cyo cyatsinzwe mu gice cya kabiri ku munota wa 80 w’umukino giteretswemo na Alexander Arnold.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho ya weekend! Umubyinnyi Titi Brown yongeye guhura n’abasore babyinana maze agaragaza ubuhanga afite mu kubyina nyuma y’imyaka 2 ari muri gereza – VIDEWO

Mu kibuga habaye mu rwogero: Umukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuzaga Sunrise FC na Kiyovu Sports urasubitswe