in

Hari hahiye koko! Abafana ba Fc Barcelona bakiriye abakinnyi bashya mu buryo budasanzwe

Abafana b’ikipe ya Fc Barcelona yo muri Esipanye bakiriye abakinnyi bashya iyi kipe iherutse kugura, aho bababakiriye mu buryo budasanzwe batera imyotsi mu kirere.

Kuri iki cyumweru nibwa habaye umukino wa shampiyona wahuzaga Fc Barcelona na Atletico Madrid. Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Fc Barcelona izwi nka ‘Camp Nou’ aho Barcelona yaje gutsinda Atletico Madrid ibitego bine ku bibiri (4-2).

Ubwo imodoka yari itwaye abakinnyi ba Fc Barcelona yageraga ku marembo ya sitade yahasanze abafana benshi bari bayitegereje, ikimara kuhagera bahise bayizenguruka bishimye cyane ari nako batera imyotsi hejuru mu kirere. Iyo myotsi yari yiganjemo ibara ry’umutuku, umweru n’ubururu Barcelona isanzwe yambara.

Abafana ba Fc Barcelona bazengurutse imodoka yari irimo abakinnyi

Abo bafana bakoze ibyo bishimira ndetse banatanga ikaze ku bakinnyi bashya ikipe ya Fc Barcelona yaguze mu kwezi kwa mbere.

Ikipe ya Fc Barcelona yinjije abakinnyi batatu bashya mu kwazi mbere, abo bakinnyi ni: Ferran Tres wavuye mu ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, Adama Traore wavuye mu ikipe ya Wolverhmpton yo mu Bwongereza ndetse na Piere Emelick Aubameyang wavuye mu ikipe ya Arsenal nayo yo mu Bwongereza.

Ferran Tores umukinnyi mushya wa Fc Barcelona yakinaga umukino we wa mbere muri shampiyona
Aubameyang wavuye muri Asenal yakinnye umukino we wa mbere aho yari asimbuye Adam Traore na we wakinaga umukino we wa mbere
Dani Alves yahawe ikarita itukura muri uwo mukino

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyeshuri bo muri kaminuza baguwe gitumo barimo gukorera ubusambanyi mu cyumba bigiramo

Cristiano Ronaldo yakoze amateka atarakorwa n’undi muntu ku isi