in

Hari abagejejwe kwa muganga bisanga bambaye ubusa! Abarokotse impanuka yabereye i Rulindo ihitana abantu 20, batanze ubuhamya bw’icyateye impanuka gusa banenga abaje gutabara bakabasahura utwabo

Ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, impanuka ikomeye yabereye mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, ihitana abantu 20, abandi bagakomereka bikomeye. Amashusho yagaragaye yerekana abagenzi baryamye ku musozi, bamwe bapfuye, abandi barembeye aho, mu gihe abaturage barimo bafasha gukura abakomeretse no kubazamura ku muhanda kugira ngo bagezwe kwa muganga.

Abakomeretse bajyanywe ku bitaro bitandukanye kugira ngo bitabweho n’abaganga, ariko bamwe muri bo bagaragaje ko bahuye n’ikindi kibazo gikomeye. Bagaragaje ko aho kugira ngo abaturage babatabare, ahubwo babasahuye ibikoresho byabo birimo telefone, mudasobwa ndetse hari n’abo bakuyemo amapantaro yo kwambara, ku buryo bagejejwe kwa muganga bambaye ubusa.

Umwe mu barokotse iyi mpanuka, Jean Damascène Iranzi, yavuze uko byagenze ubwo bisi yari igiye gukora impanuka: “Ipine imaze gutoboka nibwo imodoka yahise isa nk’ihengama, kandi ihengamira ahantu hari imanga. Ni bwo twagendaga twibarangura, bamwe bakanyura mu madirisha, abandi bagakomezanya nayo. Gusa hari abahasize ubuzima n’abandi barokotse.”

Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 11 Gashyantare, Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse itangaza ko abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga. Yagize ati: “Turatanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.”

Iyi mpanuka yatewe na bisi nini ya International Express, yari itwaye abagenzi 52 ivuye i Kigali yerekeza i Musanze. Nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabitangaje, iyo bisi yarenze umuhanda igwa mu manga ifite uburebure bwa metero 800. Yagize ati: “Murabizi ko hariya ari ahantu h’imisozi, iyo modoka yarenze umuhanda igwa munsi yawo ahantu harehare.”

Guverinoma yasabye abatwara ibinyabiziga kwitonda no kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo impanuka nk’izi zidakomeza gutwara ubuzima bw’abantu. “Tuributsa abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka,” nk’uko byatangajwe mu itangazo rya Minisitiri w’Intebe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yakoreshwaga uburaya ku gahato! Umwana w’imyaka 14 waryamanaga n’abagabo 12 buri munsi

Yabonye busi irenze umuhanda, ahita anyuza uruhinja mu idirishya! Umubyeyi wari muri bus yakoreye impanuka i Rulindo igahitana benshi, yakoze igikorwa cy’ubutwari