in

“Hari abacuruza ibihuha” Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yikomye abanyamakuru ubwo yavugaga ku kibazo cy’ubukene bivugwa ko bwugarije iyi kipe yitegura gukina na APR Fc

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yikomye abanyamakuru bavuze ko abakinnyi b’iyi kipe ku munsi wo ku wa Mbere banze kujya i Huye batari bahabwa umushahara w’amezi 2 ndetse n’uduhimbazamutsyi tw’imikino 2 baberewemo n’ikipe.

Byari Biteganyijwe ko abakinnyi b’iyi kipe, bari kujya i Huye kuri kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023, kugira ngo bagire umwanya uhagije wo kwitegura umukino wa nyuma w’ igikombe cy’Amahoro bafitanye na Apr Fc uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023, i Huye.

Gusa kuri uyu wa Kabiri nibwo hasohotse amakuru avuga ko abakinnyi ba Rayon Sports banze kujya i Huye ngo kuko bari bafitiwe ibirarane ndetse ko bari banze gukora imyitozo.

Ubwo Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidel yaganiraga na Ishusho TV, yagize ati “Reka nototore umwuga utari uwanjye ndawubaha w’abanyamakuru, ariko hari abacuruza ibihuha bapfa kuvuga, abakinnyi ba Rayon Sports bari gukora imyitozo nta kibazo cy’amafaranga.”

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

MU MAFOTO: Miss Muheto Divine yifotozanyije n’abakinnyi bagize ikipe ya Basketball y’abagendera mu tugare

“Amaze gutwara nka batatu” Kayonza hari abagore bavuga ko umuyobozi w’umudugudu wabo abamazeho abagabo babo abatwara