in

Haravugwa urunurunu hagati y’abakinnyi ba Rayon Sport Fc

Amakuru ari atugeraho nuko yaba Youssef na Onana ntawe uvugisha undi byiyongera ku mwuka mubi wavuzwe muri Rayon Sports hagati y’uwari umutoza Masudi Djuma na bamwe mu bakinnyi.

Ubu bushyamirane bw’aba bakinnyi bombi ntibwishimiwe na benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports kuko biri kudindiza ikipe yabo cyane ko muri iyi minsi ihagaze nabi cyane.

Onana uvugwa mu kutumvikana na mugenzi we niwe umaze gutsindira Rayon Sport Fc ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda.

Umunya Morocco umaze kwigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sport kubera amacenga menshi akomeje kutumvikana na mugenzi we.

Ibi byose ngo byaturutse mu gushwanira penaliti ubwo bombi bari mu myitozo ya Rayon Sport bitegura guhura na Ac kigali kuwa 6.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gisagara: impanuka ikomeye ihitanye abaganga babiri.

Rocky Kirabiranya Ntiyiyumvisha Impamvu Agasobanuye Kadahabwa Agaciro/Umva Ibyo Yatangaje