in

Harabura iminsi ibiri umwicanyi Kazungu Denis wishe abantu 14 kugirango iminsi 30 yafungiwe irangire

Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha byo kwica abantu 14 urw’agashinyaguro, agiye gusubira mu Rukiko mu kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Kazungu kuri ubu afungiwe muri Gereza ya Mageragere aho Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ku wa 21 Nzeri 2023.

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo ukwezi gushire, Ubushinjacyaha bwamaze gutanga ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rusaba ko Kazungu Denis yakongererwa iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko urukiko rutaratanga itariki nshya iyi ngingo nshya izaburanirwaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu majyepfo imfu zikomeje kwiyongera! Umugore yasanzwe mu gikoni yapfuye

Gatsibo! Abana 6498 nti barasubira ku ishuri kuva igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri gitangiye, hatangajwe impamvu