Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda cyatangaje uko ikirere giteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Ugushyingo 2023.
Hagati ya saa 06:00 na saa 12:00, hateganyijwe imvura mu turere twa Kirehe, Kayonza, Ngoma na Rwamagana, ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe.
Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s – 6m/s.
Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe muri iki gitondo ni 12℃ mu karere ka Nyabihu.
Hagati ya saa 12:00 na 18:00, hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu turere twose tw’Igihugu.
Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s – 6m/s.
Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 27℃ mu karere ka Nyagatare.
Uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa: 6080.