in

Rwiyemezamirimo Isimbi model yahuye n’umutetsi uhenze ku Isi none ibyishimo afite birenze urugero -AMAFOTO

Rwiyemezamirimo Isimbi model n’Umugabo we Shaul_hatzir bari mu biruhuko mu mujyi wa Dubai, bari mu byishimo bihambaye nyuma yo guhura n’Umutetsi Nusr_et ukomoka muri Turukiya wamamaye nka “Salt Bae”

Uyu mutetsi uri mu bahenze mu isi azwi cyane ubwo yateruraga igikombe cy’isi ikipe ya Argentine yari yegukanye, bigateza impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse kuba umutetsi wa mbere ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga mu isi [Akurikirwa na Miliyoni 53], Nusr_et ari mu batetsi bibitseho agatubutse kuko umutungo we ubarirwa muri miliyoni 70$.

Isimbi n’Umugabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha bagaragaje ko uretse guhura na @nusr_et banariye ku nyama uyu mugabo ateka izwi nka “Gold Steak” bivugwa ko ihagaze arenga miliyoni 2rwf.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Haraba harimo n’inkuba: Iteganyagihe rya tariki ya 7/11/2023 utagomba kwirengagiza niba ukunda ubuzima bwawe

“Iryo zina ko ariho naryumva ra” Mutesi Scovia yagiye gutara inkuru i Rubavu maze bamubwira ko batamuzi biyiziye ba Ruvuyanga [videwo]