in

Hamis Cedric wanyuze muri Rayon Sports yagiriye inama Willy Onana uburyo azajya acececyesha abafana ba Rayon Sports

Hamis Cedric ushyirwa kumwanya wa 1 mubakinnyi b’abarundi bakinnye muri Championa y’u Rwanda, yarakiniye ikipe ya Rayon Sport ndetse akaba atanahwema kugaragaza ko ariyo kipe yihebeye kuva kera.

Kuri ubu uyumusore ahangayikishijwe cyane ngo n’umusaruro ba rutahizamu bari kubyiruka bari gutanga, akaba yabagiriye inama ariko yaje kwibanda kuri Rutahizamu wa Rayon Sport maze amugenera ubutumwa bw’ihariye.

Nkumukinnyi wa kiniye ikipe ya Rayon Sport ndetse akanayihesha igikombe ndetse uretse nibyo akaba yaragiye afasha abakiri bato benshi batandukanye banyuze muri Rayon Sport mugihe yarayirimo.

Abinyujije kurukuta rwe rwa Facebook rutahizamu mpuzamahanga ukinira intamba murugamba akaba yatangarije rutahizamu wa Rayon Sport will Onana ko akwiriye kwiga kwihagararaho mukibuga kuburyo yirinda imvune kubera ko ari umukinnyi wagiye uzahazwa nazo.

Yakomeje agira inama onana ko akwiriye gutuza akareka abafana bakavuga ibyo bashaka maze nawe akabaha ibyo afite mukibuga akaba ariho abacecekesha ngo nibwo uyumusore azabasha kwemeza abafana b’iyikipe ngo cyane ko ari bo benshi mu Rwanda ngo ndetse usibye igitego akaba ntakindi kijya gicecekesha abafana ba Rayon Sport.

Nubwo kandi uyumusore yagaragaje ko kubwe ikipe ya Rayon Sport ikimuri kumutima,uyumugabo yongeye kubwira abakinnyi bakinira iyikipe yihebeye ko ibanga ryo gutwara igikombe muri Championa y’u Rwanda ngo nugufata imikino yose kimwe, ntugire numwe utinya kandi ntugire numwe usuzugura ahubwo ugahorana intego yo gutsinda ngo kuko nibwo ubona amanota yose kandi muburyo bukoroheye ngo kuko uba waramaze kubitegura mumutwe ndetse no mumutima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ndizeye Samuel wacomotse urutugu ku mukino wa Musanze FC yahishuye igihe azamara hanze y’ikibuga

Davis D atangaje igihe azakorera ubukwe, burya ngo yigeze kujyana amafaranga y’ishuri muri stidio. Kuricyira byinshi kuri we