in ,

Hamenyekanye umuyobozi umwe rukumbi wabigizemo uruhare kugirango Joachim Ojera aze muri Rayon Sports byari byananiranye

Joachim Ojera umaze kwigaragaza mu mikino amaze gukinira ikipe ya Rayon Sports, hamenyekanye Umuyobozi wabigizemo uruhare kugirango uyu mugande aze gukinira Rayon Sports.

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’ubugande Joachim Ojera amaze imikino igera kuri 6 akinira ikipe ya Rayon Sports ariko muri iyi mikino yose amaze gukina yitwaye neza kandi wabonaga ko mu ntsinzi iyi kipe yagendaga ibona yabaga yayigizemo uruhare rukomeye.

Abafana ndetse n’abakurikirana umupira w’amaguru hano mu Rwanda bashimye cyane abagize uruhare mu kugirango Joachim Ojera aze mu Rwanda bemeza ko ari umukinnyi wabanje kurebwa neza. Nyuma yibyibazwaga kuwabigizemo uruhare yaje kumenyekana nyuma yibyo byose.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko Joachim Ojera kugirango aze gukina mu Rwanda, Namenye Patrick usanzwe ari SG w’ikipe ya Rayon Sports niwe wagize uruhare ku kuza k’uyu mukinnyi. Bivugwa ko kuganira k’ubuyobozi bwa Rayon Sports na URA FC byakozwe n’uyu muyobozi usanzwe azwiho ibi bintu.

Joachim Ojera aza mu Rwanda yaje nk’intizanyo y’amazi 6, URA FC yanze kugurisha uyu musore bitewe ni uko izi ubuhanga bukomeye afite.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

N’ibitangaza: Uwabitswe ko yapfuye mu myaka 31 ishize yongeye kugaragara ari muzima 

Umunyarwanda yegukanye igihembo gihebuje mu mahanga