in

Umukinnyi w’i Burundi yambitse impeta umunyarwandakazi bitegura kurushinga

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri Bumamuru FC yo mu cyiciro cya mbere mu Burundi yambitse impeta urukundo umunyarwandakazi bitegura kurushinga.

Ally Niyonzima kuri ubu yamaze kwambika impeta umunyamideli w’Umunyarwandakazi witwa Muni Bosslady ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bemeranyije kubana.Ibi bikaba byarabaye mu cyumweru gushize ubwo uyu mukobwa yerecyezaga mu Burundi gusura Ally Niyonzima.

Aba bombi bakaba basakaje amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bagira byiza by’urukundo.

Muni Boss Lady yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu, nyuma ajyana n’ababyeyi be muri Nouvelle-Zélande. Uyu mukobwa uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umuhinde, ubu avanga akazi k’ubuganga no kumurika imideli byo adakora kinyamwuga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore uvuga ko yakundanye na Vestine ari mu gahinda kenshi nyuma y’uko uyu mukobwa atacyimwikoza

Hamenyekanye umukinnyi wa Rayon Sports wagiriye inama Perezida Uwayezu Jean Fidele yo kutagarura Youssef Rharb ukomeje kuyitakambira ayisaba kuyigarukamo