in

Hamenyekanye uburiganya bwatumye ubufaransa bwegukana igikombe cy’isi

Umufaransa Michel Platini yakuwe mu mirimo ya UEFA na FIFA mu 2015 nyuma y’uko yashinjwaga kuba hari amafaranga agera kuri miliyoni 1.35 y’amapawundi yaba yarahawe mu buryo butemewe na Sepp Blatter wayoboraga FIFA.

Aba bagabo bombi(Platini na Blatter) bakuwe ku mirimo mu gihe kimwe bashinjwa ibyaha birimo ruswa n’ubundi buriganya, ndetse bagenerwa n’ibihano kuri buri umwe.

Muri iki cyumweru ubwo aba bagabo bongeraga kugaragara mu rukiko, Platini yaje atunga urutoki FIFA ayinenga ku buryo bukomeye.

Michel Platini yagize ati:”Ibyo FIFA yakoreye perezida wa FIFA na nge ni ibintu bibi cyane, batugize abanyabinyoma, abajura, abanyereza amafaranga. Gusa ku buryo ntashobora kuba perezida.

“Ntabwo biba byoroshye iyo uzwi ku isi hose ukanengwa ku isi hose, cyane cyane iyo ufite abana n’abuzukuru.

“Nizeye ko hazabaho ubutabera umunsi umwe.”

Gusa n’ubwo Michel Platini ahakana ibyo ashinjwa, uyu mugabo yemera ko hari imipangu yagaragayemo ubwo bashakaga ko Ubufaransa butahura na Brazil mbere y’umukino wa nyuma, mu gikombe cy’isi cyo mu 1998 cyabereye mu Bufaransa.

Platini wari uyoboye komite yateguraga iki gikombe cy’isi avuga ko Ubufaransa na Brazil byashyizwe mu matsinda, aho ahafi aya makipe yashoboraga guhurira ari ku mukino wa nyuma kuko Brazil yahabwaga amahirwe menshi yo kugitwara.

Aganira na French radio, Platini yagize ati:”Ubwo twateguraga ingengabihe, twakozemo akantu gato k’amayeri.

“Iyo dusoza turi aba mbere mu itsinda na Brazil ikaba iya mbere mu itsinda, nta hantu twagombaga guuhurira usibye ku mukino wa nyuma.

“Iyo uri mu rugo uba ushaka kuryoherwa n’ibintu.

“Utekereza ko abandi batabikora mu bikombe by’isi byabo? Ubufaransa na Brazil ku mukino wa nyuma, izo zari inzozi za buri umwe.”

Ibi byakozwe mu rwego rwo gukwepesha ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, kuko hari ubwoba ko ihuye na Brazil yahita isezererwa hakiri kare kandi iri mu rugo kuko Brazil yahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe cy’isi cyabaye mu 1998.

Ibi bihugu uko ari bibiri byarangiye bibaye ibya mbere mu matsinda yabyo, bikomeza mu nzira uko zaharuwe birangira bihuriye ku mukino wa nyuma.

Umukino wa nyuma wabereye kuri Stade de France warangiye Ubufaransa butsinze Brazil ibitego 3-0, byatsinzwe na Zinedine Zidane watsinze ibitego bibiri ndetse na Emmanuel Petit watsinze kimwe.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yitangiye umwana utari uwe kubera impamvu ikomeye

Sadio Mané yafushye ararengera ku mugore batari babana ahita aha gasopo abakobwa