in

Hamenyekanye impamvu yihishe inyuma yo kongera amafaranga kwa Abedi na Pitchou bigatuma Rayon Sports ireka gukomeza kubiruka inyuma kandi bari bumvikanye byose

Hamenyekanye impamvu yihishe inyuma yo kongera amafaranga kwa Abedi na Pitchou bigatuma Rayon Sports ireka gukomeza kubiruka inyuma kandi bari bumvikanye byose

Ikipe ya Rayon Sports yari yamaze kumvikana n’abakinnyi 2 b’abarundi none iyi kipe ikaba yamaze kubivamo kubera bongereye amafaranga kuyo bari bumvikanye.

Hashize iminsi bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na Bigirimana Abedi ndetse na Nshimiyimana Ismael Pitchou bakomoka mu gihugu cy’u Burundi ariko muri iyi wikendi ishize nibwo byamanyekanye ko iyi kipe yamaze kuva kuri aba basore bapfuye amafaranga.

Twari twarabatangarije ko Abedi na Pitchou baciye Rayon Sports Milliyoni 60 ariko bahita bongera bashyira kuri Milliyoni 80. Amakuru YEGOB twaje kumenya, impamvu aba bakinnyi bongereye aya mafaranga ngo ni uko ikipe ya APR FC yabaganirije kandi ikabizeza kubatangaza kumugaragaro ubuyobozi bwa Rayon Sports bwongeye kubaganiriza baca uyu murengera w’amafaranga kugirango babikureho.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona aba basore bakomeza kubagora cyane mu buryo bwose yahise ireka gukomeza kubatekerezaho ahubwo yongera gusubira I Burundi ku musore witwa Haruna ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu.

Ikipe ya Rayon Sports izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup nyuma yo gutwara igikombe cy’amahoro. Iyi kipe izasohokana na APR FC izakina imikino ya CAF Champions League nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kabasele ya mpanya
Kabasele ya mpanya
1 year ago

Nibabareke sibo kamara, tuzajya n’ahandi rwose!

Habuze gato ngo ibere rya Beyoncé risohoke hanze y’ikanzu yari yambaye mu ruhame

U Rwanda rufite toni 22 za Zahabu mu butaka