in

Hamenyekanye impamvu Police FC imaze imikino 4 itarabasha gutsinda igitego na kimwe

Ikipe ya POLICE FC kurubu iri mumakipe yanyuma kurutonde rwa championa ndetse ikaba ariyo kipe yonyine itari yabasha kwinjiza igitego na kimwe mumazamu y’ikipe baba bahanganye.

Ibi kandi bituma iyikipe iza kumwanya wa 15 mugihe amakipe asanzwe ari 16. Usibye kuba iyikipe itari yabasha kwinjiza igitego akaba ari nubwambere biyibayeho, ninubwambere umutoza w’iyikipe Mashami Vincent bimubayeho ko amara imikino igera kuri 4 atabasha gutsinda igitego na kimwe.

Abakurikiranira hafi ibyumupira bakaba bemeza ko iyikipe ifite ikibazo gikomeye cyo kuba ifite abakinnyi bakuze cyane kurusha abandi muri Championa y’u Rwanda ndetse usibye kuba ari abakinnyi bakuze ahubwo hakaniyongeraho ko ari abakinnyi batari kurwego rwo kuba bakinira iyikipe ya Police Fc.

Nubwo kuba ifite abafana bake ari kimwe mubituma aba basore ba Mashami Vincent batitwara neza, ariko kandi bivugwa ko benshi mubakinnyi ba Police FC bakaba bashinjwa kuba bamara umwanya bari mubidafite umumaro by’amatiku ndetse akaba ari kimwe mubisubiza inyuma iyikipe.

Kurubu hakomeje kwibazwa icyo Umutoza Mashami Vincent azakora kugira ngo abashe kuba yabona amanota 3 byibuza arebe ko yakura iyikipe kumwanya wanyuma ndetse arebeko yayikura mugisebo cyuko ariyo kipe yonyine imaze imikino ingana nkiyo imaze idatsinda igitego nakimwe ndetse abe yayihesha agaciro nkuko iyikipe yarisanzwe ari ikipe ihora muzimbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto:Mu miterere yifuzwa na benshi yari afite yahisemo kwibagisha amabuno n’ibindi bice bye barabigabanya

Umugore yatangaje impamvu iteye ubwoba amaze imyaka 14 asambanya umwana we w’umugungu buri wa 3