Hamenyekanye Impamvu itangaje yatumye rutahizamu wa Serbia yishimira igitego yatsinze afashe mu bugabo bwe.
Vlahović,yishimiye igitego yatsinze Ubusuwisi afashe igitsina cye mu rwego rwo kwamagana ibyamuvuzweho ko yasambanyije umugore w’umukinnyi bakinana.
Inkuru yari imaze iminsi ivugwa nuko Vlahovic yakuwe mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga muri Seribiya kubera gusambanya umugore witwa Ana Cakic, umugore w’umuzamu wa kabiri Predrag Rajkovic.
Nyuma yo guhakana byimazeyo aya makuru, Vlahovic yahise atuka abakwirakwije ayo makuru aho yishimye afashe igitsina cye kuko kugifata bifatwa nk’igitutsi mu banyaburayi.
Ibi yabikoze nyuma yo gutsindira igitego cya kabiri igihugu cye bakina n’Ubusuwisi mu gikombe cy’isi kiri kubera muri Qatar,gusa byarangiye ikipe ye itsinzwe ibitego 3-2.