in

Hamenyekanye impamvu imwe gusa ikomeye iri gutuma Ben Moussa utoza APR FC yifuza gutsinda Kiyovu Sport

Umutoza wa APR FC Ben Moussa afite intego ikomeye yo gutsinda Kiyovu Sport kugirango abashe kwibagiza ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC umutoza yasimbuye witwa Adil Mohamed.

Ben Moussa amaze ukwezi n’iminsi irengaho 7 gato atangiye gutoza ikipe ya APR FC nyuma yo guhagarika uwari umutoza mukuru w’iyi kipe mu myaka 3 yose ishize ukomoka muri Marocco witwa Adil Mohamed.

Uyu munsi ubwo Ben Moussa araza kuba atoza ikipe ya APR FC ni ugusuzumwa bikomeye kuri we, bitewe nuko iyi kipe mu mwaka ushize ntabwo yigeze ibasha gutsinda ikipe ya Kiyovu Sport mu mikino 2 babashije gukina nayo.

Impamvu ikomeye ituma Ben Moussa yifuza gutsinda uyu mukino ni uko byatuma ubuyobozi bwa APR FC bubona ko uyu mutoza yabasha gukomezanya nabo ari umutoza mukuru cyane ko afite ibyangombwa binamwemera kuba umutoza mukuru ndetse akaba arimo no kwitwara neza atsinda.

Si ibyo gusa, Uyu mutoza anabashije gutsinda iyi kipe ihagaze ku mwanya wa mbere kugeza ubu yaba afite amahirwe yo kwicara ku mwanya wa kabiri nubwo ikipe ya Rayon Sports iwuriho igifite imikino 2 y’ibirarane ishobora gutuma ifata umwanya wa mbere.

APR FC irakina uyu mukino na Kiyovu Sport ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo imaze iminsi ikoreshwa n’ikipe ya Kiyovu Sport mu myitozo bakoraga ku masaha nkaya y’ijoro. Kuri uyu mukino kwinjira ni 3000, 5000, 20000 VIP ndetse na 30000 VVIP.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa mu magambo akomeye aburiye abasore kwirinda abakobwa kuko nta Rukundo rubaho mu minsi mikuru

Umupolisi yakubiswe n’umushoferi ashaka kumuhagarika(Video)