Hamenyekanye impamvu ikomeye yatumye Ntwari Fiacre umuzamu wa mbere w’Amavubi ataza gukina na Senegal bishobora gutuma duseba
Muri iyi wikendi nibwo hatangajwe ko abarimo Manzi Thiery ndetse na Mugisha Bonheur batazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kubera ikibazo cy’amatike agoye cyane ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ndetse na Ministeri ya Siporo.
Kuri uyu wa Mbere nibwo umwiherero uraza gutangira. Abakinnyi bakina hano mu Rwanda nibo byari biteganyijwe ko baratangira umwiherero naho abakina hanze y’u Rwanda baraza umwe kuri uyu mu minsi iza. Amakuru twamenye ni uko nyuma ya Manzi Thiery na Mugisha Bonheur bameje ko batazaza, umuzamu Ntwari Fiacre nawe ashobora kutaza.
Amakuru YEGOB twamenye ni uko Ntwari Fiacre yashakaga kuza gufasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ariko kubera icyemezo arimo gushaka cyimwemerera gukorera muri Afurika y’epfo (Work Permit) cyatumye abura uko aza.