in

Hamenyekanye impamvu ikomeye yatumye Aruna Moussa Madjaliwa adakinishwa uyu mukino w’ishiraniro wahuje ikipe ya Rayon Sports na APR FC Kandi yari mu bakinnyi 11

Hamenyekanye impamvu ikomeye yatumye Aruna Moussa Madjaliwa adakinishwa uyu mukino w’ishiraniro wahuje ikipe ya Rayon Sports na APR FC Kandi yari mu bakinnyi 11 Rayon Sports yari bubanze mu kibuga

Umurundi ukinira ikipe ya Rayon Sports Aruna Moussa Madjaliwa, ntabwo yigeze akina umukino wahuje iyi kipe ye ndetse n’ikipe ya APR FC wa Super Cup.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’ikipe ya APR FC mu mukino w’ishiraniro ufatwa nk’uwa mbere hano mu Rwanda nyuma y’imyaka itari micye.

Aruna Moussa Madjaliwa wari washyizwe mu bakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports yari bukoreshe uyu munsi ariko agakurwamo umukino ugiye kuba, YEGOB twamenye ko impamvu ari icyangombwa agomba guhabwa na Bumamuru FC yakiniraga itarakimuhaye kubera ibibazo bitarakemuka hagati yayo na Rayon Sports.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya Saa Cyenda z’amanwa, witabiriwe n’abafana benshi b’amakipe yombi ubona ko bafite amashyushyu yo kureba amakipe yabo bakunda.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Brain
Brain
1 year ago

Ìzabayo

Yaraje kubasogongeza! Amakuru atari meza ku bantu bari bategereje Diamond Platnumz i Kigali mu gitaramo cyizabera muri BK Arena

Mu mashusho agaragaza igitego cya rutahizamu Charles Bbaale wafashije Rayon Sports gufungura amazamu batsinda mukeba APR Fc – VIDEWO