in

Hamenyekanye impamvu ikomeye yateye intambara hagati ya Diamond Platinumz na Se

Mu minsi ishize nibwo hasakaye amakuru y’uko Diamond Platinumz na papa we bateranye amagambo mu buryo bwatunguye abatari bake.Gusa impamvu yabiteye n’uko uyu muhanzi yagaragaye yipfumuza izuru.

Diamond Platnumz aherutse kugaragara ari muri Malawi yitoboza izuru, ibintu bisigaye biharawe na benshi mu byamamare.

Papa we Abdul Naseeb yavuze ko yababajwe no kubona umuhungu we yitoboza izura, avuga ko bidakwiriye umugabo w’umunyafurika.

Uyu mubyeyi utakibana n’umuhungu we avuga ko umuhungu we yakoze ibinyuranyije n’ibyo umuco wa Afurika ugena.

Yagize ati “Yakoze ikintu kibi cyane kuko umuco n’imigenzo yacu ntiyemerera abagabo gukora ibintu nka biriya.”

Abdul yakomeje agira ati “Birashoboka ko yabikoze kubera ubutunzi bwe no gushimisha inshuti ze. Abakunda Tupac barabikoze ariko ku bakomoka muri Tanzania ibi ntibihura n’umuco n’imigenzo by’abaturage.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bikomeje kuba bibi hagati y’umwana na papa we, 50 Cent yandagaje umwana we yibyariye

Teta Sandra na Lynda Ddane bateguje abakunzi babo mu gitaramo bazakorera i Kigali bavuga n’udushya tudasanzwe tuzagaragaramo