in

Hamenyekanye ikipe ikomeye cyane muri Afurika Haringingo Francis yamaze gusinyira mu ibanga rikomeye 

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, yatangaje ko atazaguma muri iyi kipe ndetse yemeza ko arimo gushaka ikipe ikomeye yakerekezamo.

Kuwa Gatandatu tariki 3 kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya APR FC ihita itwara igikombe cy’amahoro yaherukaga 2017. Wari umukino mwiza ndetse ikipe ya Rayon Sports yakinnye ubona ko ifite imbaraga ndetse igomba gutwara igikombe cy’amahoro biza no kuyihira kuko yari yarushije cyane APR FC.

Nyuma y’uyu mukino abakinnyi bagaragaje ibyishimo byinshi ndetse n’umutoza Haringingo Francis yagaragaje ibyishimo ndetse nawe ubwe mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko yishimye mu buryo bukomeye. Uyu mutoza mu byo yatangaje byose yamenyesheje abakunzi be ko arimo gushaka ikipe yatoza yo hanze y’u Rwanda nyuma y’iminsi abarizwa muri Shampiyona y’u Rwanda.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Haringingo Francis yamaze gusinyira ikipe ya AZAM SC yo mu gihugu cya Tanzania nubwo bitigezwe bishyirwa ahagaragara. Amakuru avuga ko uyu mutoza amaze n’iminsi yumvikanye n’iyi kipe ndetse abayobozi ba AZAM bamusaba ko yatwara igikombe cy’Amahoro kugirango aberekeko ari umutoza mwiza wagira icyo abafasha cyane ko muri Shampiyona yarangiye arushwa amanota 2 gusa.

Haringingo Francis ugiye kwerekeza muri Tanzania bivugwa ko uyu mutoza hari n’abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports ashobora kujyana nabo ariko ntabwo turamenya abo ari bo.

Uyu mutoza nubwo atigeze yemerwa cyane n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, asoje umwaka w’imikino atwaye igikombe cy’amahoro ndetse iyi kipe inasoreza ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona. Haringingo yanafashije cyane Rayon Sports gutsinda ikipe ya APR FC inshuro 2 zikurikiranya ibintu byaherukaga kera.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Mumusengere” Inkindi Aisha yatangaje amakuru atari meza ku munyarwenya Mitsutsu

Theo Bosebabireba yakomorewe muri ADEPR