Izuba ni kimwe mu biremwa bimaze igihe kirekire kuri uyu mubumbe w’isi ndetse akaba aricyo kintu gituma umuntu aba akiriho ndetse n’inyamanswa zose ziri kuri iyi si.
Izuba rifatwa nk’inyenyeri igaragiwe n’imibumbe ndetse bivugwa ko ryabayeho mu myaka igera kuri miliyari 4,5 ishize biciye mu ruvange rw’ibicu, umukungugu na gaz izwi nka “nébuleuse d’hydrogène” ndetse abashakashatsi bavuga ko ibi byagombaga kongera kubaho mu yindi myaka miliyari eshanu iri imbere kuva ubwo.
Kugeza ubu, abahanga bagaragaza ko uhereye none, ikiremwamuntu kigifite indi myaka igera kuri miliyari imwe yo kubaho, bashingiye ku kuba urumuri rw’izuba rwiyongera ku rugero rwa 10% buri myaka miliyari, ku buryo bizageraho inyanja zose zigakama maze isi igahinduka ubutayu butwika bitagishoboka ko umuntu yayituraho.