in

Hamenyekanye igihe Ishimwe Annicet wa APR FC azahagurukira mu Rwanda akajya gusinyira ikipe yo mu Bubiligi ifite akavagari k’amafaranga

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC, Ishimwe Annicet ari ku musozo w’ibiganiro n’ikipe ya RSC Anderlecht Futures ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu gihugu cy’u Bubiligi.

Mu cyumweru gishize nibwo byamenyekanye ko Byiringiro Lague yamaze kwerekeza mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu mu gihugu cya Sweden.

Nyuma ya Byiringiro Lague wari umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, na Ishimwe Annicet ashobora kugurwa bitarenze uku kwezi kwa Mutarama 2023.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Ishimwe Annicet ashobora gutangwaho miliyoni 200 z’Amanyarwanda n’ikipe ya RSC Anderlecht Futures, bikaba bivugwa ko ashoboye gufata rutemikirere mu cyumweru gitaha akajya gusinyira iyi kipe .

Ishimwe Annicet w’imyaka 19 y’amavuko, muri 2022 nibwo yongereye amasezerano y’imyaka ine, kuri ubu asigaranye imyaka itatu.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kubura amafaranga yo kugura rutahizamu, Rayon Sports na Youssef Rharb bakomeje gupfa umushahara azajya ahembwa kugira ngo ayigarukemo

Karabaye Lucky arahiye indahiro ikomeye yibyo azakora gasogi niramuka itsinze kiyovu – Videwo